Neg G The General yahagaritse gusohora “Rukokoma”—Indirimbo yo gusubiza Riderman nyuma y’ibiganiro bagiranye

Facebook
X
WhatsApp

Ibi bibaye nyuma y’uko benshi mu bakunzi b’umuziki bahise batangira guhuza indirimbo ya Riderman n’ihangana rya kera hagati ye na Neg G—aba baraperi bombi bakaba barahoze baririmbana mu itsinda ry’amateka rya UTP Soldiers.


Inkomoko y’umwuka mubi n’uburyo “Rukokoma” yari igiye kujya hanze

Ubwo Riderman yasohoraga indirimbo ye nshya “Kubera iki?”, amagambo ayigize (lyrics) yumvikanishije ubutumwa benshi mu bakunzi ba Hip-Hop bahise bafata nka subliminal bars zigenewe Neg G The General. Ibi byatumye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’inshuti z’aba baraperi batangira koshya Neg G kugira ngo asohore indirimbo yo gusubiza.

Neg G The General abinyujije mu kiganiro yashyize kuri YouTube, yiyemerera ko yari yamaze gutegura indirimbo ye yise “Rukokoma” kandi yari igiye kujya hanze mu buryo bw’ikubagahu:

“Yego, yari ihari kandi yari yateguwe. Hari abantu benshi cyane bari banyoshyje ngo musubize, bavuga ko agasopo Riderman yatanze ngomba kugasubiza ku buryo bugaragara.”


Ibiganiro bya telefone byahinduye umukino

N’ubwo umwuka wari ugiye gukomera cyane mu ruhando rwa Hip-Hop, Neg G yagaragaje ko ubu bushyamirane bwahoshejwe n’ibiganiro by’abagabo bombi bagiranye kuri telefone.

Neg G yavuze ko Riderman yamuhamagaye amara impungenge, amusobanurira neza ko n’ubwo iyi ndirimbo yumvikana nk’iyerekeza kuri we mu matwi y’abantu, atari we yavugaga. Uku kuvugana ku ruzinduko rwa telefone niko kwatumye Neg G afata umwanzuro wo kubika iyo ndirimbo yari yise “Rukokoma” ikaguma mu bubiko bwa studio.


Isomo rikomeye kuri Hip-Hop nyarwanda

Uku guhosha intambara y’amagambo hagati ya Neg G na Riderman bishimangira ko n’ubwo ihangana (beef) ari umuco usanzwe muri Hip-Hop, kubahana no kuvugana nk’abahanzi b’amateka bishobora gukemura ibibazo bitararenga inkombe.

Abakunzi b’umuziki bari biteze kumva niba ya UTP Soldiers ya kera yari bube igiye kwongera kurasana amagambo mu buryo bwa beef, gusa ku nshuro ya mbere, ubwumvikane nibwo bwatsinze.

Related Stories

Beef ikomeye muri Hip-Hop: Producer Zed ahanganye na Ririmba ndetse na OG 2 Tone

INZIBUTSO: Umukino utwibutsa ko Kwibuka atari ugukina | Ish Kevin, Rumaga, n’Ibyanzu bahurije hamwe imbaraga z’ubuhanzi

Icyumba cya Rap returns on Boxing Day with expanded lineup

Scroll to Top